Umukecuru yakabije inzozi zo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ku myaka ye 82.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukecuru wo muri Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakabije inzozi zo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ku myaka ye 82.

Mae Beale wamaze igihe kinini ari umuforomokazi, yari amaze iminsi subiye ku ishuri gukurikirana amasomo mu bijyanye n’ubucuruzi muri University of Maryland.

Mae Beale yakabije inzozi zo gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ku myaka ye 82.

Yatangaje ko yasubiye kwiga ibijyanye no gucunga ubucuruzi kugira ngo bimufashe mu bucuruzi bwe bwo gutegura ibirori.

Avuga ku buryo yinjiye mu byo gutegura ibirori, Beale yagize ati “Ubwo nakoraga muri Medicaid Services, hari ibirori by’abantu benshi nateguye hanyuma buri wese biramushimisha. Kuva ubwo natangiye kuba umuhuzabikorwa mu by’ikoranabuhanga mu nama zose babaga bateguye.”

Nyuma yo kubigira akazi aho kubikorera abandi, Beale yavuze ko yasanze ari ngombwa kujya ku ishuri kubyihuguramo.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Beale yujuje imyaka 82, bukeye bwaho kuwa Gatatu ajya gufata impamyabumenyi ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Beale yujuje imyaka 82, bukeye bwaho kuwa Gatatu ajya gufata impamyabumenyi ye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO