Umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzahuza u Rwanda na Sénégal ntuzabera i Huye wimuriwe muri Sénégal.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umukino w’umunsi wa kabiri wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 uzahuza u Rwanda na Sénégal tariki ya 7 Kamena ntuzabera i Huye ahubwo wimuriwe muri Sénégal.

Igenzura ryakozwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ryagaragaje ko Stade Huye itaruzuza ibisabwa kugira ngo itangire kwakira imikino nubwo yari imaze iminsi ivugururwa kuva tariki ya 23 Mata 2022.

Stade ya Huye imaze iminsi ikorerwa imirimo yo kuyivugurura

Kubera iyo mpamvu, u Rwanda rwamenyeshejwe ko hafi rushobora gutangira kwakirira imikino kuri icyo kibuga ari muri Nzeri uyu mwaka.

Kuba Stade Huye idashobora kwakira imikino mu kwezi gutaha, byatumye umukino Amavubi yari guhuriramo na Lions de la Teranga i Huye mu kwezi gutaha uzabera muri Sénégal tariki ya 7 Kamena 2022.

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Muhire Henry, yavuze ko binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi, u Rwanda ruzakira Sénégal mu mukino w’umunsi wa kane uzakinwa muri Nzeri.

Kuri ubu, Amavubi ari kubarizwa i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho azakirirwa na Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere uzabera kuri NFB Stadium ku wa Kane, tariki ya 2 Kamena 2022.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO