Kur’uyu wa mbere taliki ya 26 Kanama 2019 mu karera ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi hatangiye Rwanda Circus Camp igikorwa kizarangira taliki 30 kanama 2019.
Rwanda Circus Camp 2019 mw’itangira ryayo abanyempano batandukanye biyerekanye mu mujyi wa Gisenyi aho ababyinnyi,abagendera ku nkweto z’amapine,abakora amasiporo atandukanye n’abandi bafite ubuhanga butangaje mu kugorora umubiri biyeretse aba nyagisenyi bagatangarirwa ku buryo butangaje.
N’igikorwa cyateguwe na Future Vision Acrobat cyirimo amatsinda atandukanye harimo ayaturutse mu mujyi wa Kigali ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakaba hari hategerejwe abari kuva muri USA bakagarukira mu nzira kubera kwikanga icyorezo cya Ebola.
Iyi Rwanda Circus Camp ifite intego zitandukanye nk’uko twabitangarijwe na Rucamihigo Mupenzi Issa
“Intego nyamukuru yacu n’ukurwanya ibiyobyabwenge mu bana no mu rubyiruko,ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’akobwa n’inda zitateguwe, guhashya ubuzererezi n’ubukene dukoresheje impano zacu”
Mupenzi aganira na ibyamamare.com yakomeje avuga ko bishimye cyane bitewe n’ukuntu abantu bo muri Gisenyi babacyiriye kandi ko byabateye ishema kuza gushyikirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye.
Umuyobozi w’urubyiruko n’umuco na Sports mu karere ka Rubavu Bwana John yashimiye uru rubyiruko arusaba kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge n’ubuzererezi ndetse no kwirinda inda zitateguwe kandi bakarushaho gukora no kwiteza imbere.
Rwanda Circus Camp izarangira kuwa 30 Kanama 2019 aho Future Vision Acrobat isaba ababyeyi kuboherereza abana bakabigisha imikino itandukanye kandi ku buntu aho Camp iri kubera ku cyigo cyaba SCOUT i Gisenyi bakarushaho no gusabana n’abandi aho banakangurira urubyiruko guharanira gutungwa n’impano zabo.



Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook