Meddy ahatanye mu byiciro bitanu mubihembo bizatangirwa muri Kenya,Bruce Melodie na The Ben nibo bamukurikiye.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ibihembo bya East Africa Entertainment Awards 2022 biteganyijwe gutangwa tariki 01 Nyakanga, abanyarwanda bahataniye ibihembo mu byiciro bigera ku icumi barangajwe imbere na Meddy, Bruce Melodie na The Ben bari mu byiciro byinshi kurusha abandi.

Iminsi irabarirwa ku ntoki kugirango abahanzi nyarwanda bahataniye ibihembo bya East African Entertainment Awards 2022 bamwe muri bo begukane ibihembo bizatangirwa muri Kenya kuwa 01 Nyakanga 2022.

abanyarwanda bahataniye ibihembo mu byiciro bigera ku icumi barangajwe imbere na Meddy, Bruce Melodie na The Ben bari mu byiciro byinshi kurusha abandi.

Abanyarwanda bahataniye mu byiciro bigera ku icumi bakaba barangajwe imbere na Meddy uhatanye mu byiciro bitanu, Bruce Melodie uhatanye mu byiciro bine naho The Ben ahatanye mu byiciro bitatu.

Dore ibyiciro bihatanyemo abanyarwanda gusa:

EAEA Best Rwanda Hit Song:

Away ya Ariel Wayz na Juno Kizigenza

“Izindi Mbaraga” ya Aline Gahongayire na Niyo Bosco

Katapilla ya Bruce Melodie

Mutuale ya Nel Ngabo na Bruce Melodie

My Vow ya Meddy

Why” ya The Ben na Diamond Platnumz

EAEA Best Rwanda Music Video:

Ishyano ya Niyo Bosco

Queen of Sheba ya Meddy

Sawa Sawa ya Bruce Melodie na Khaligraph Jones

Shumuleta ya Platin P

Urugo Ruhire [remix] ya Yvan Muziki, Massamba Intore na Marina.

Uwo Uzakunda ya Knowless Butera.

EAEA Artist Of The Year – Rwanda:

Meddy

The Ben

Bruce Melodie

Butera Knowless

Juno Kizigenza

Platin P

Ibindi byiciro abanyarwanda bahatanyemo n’abanyamahanga.

Arthur Nkusi ahataniye icyiciro cy’umunyarwenya mwiza muri bagabo “People’s Choice Best Male Comedian” abatanye n’abarimo Eric Omondi, Patrick Salvador n’abandi.

Sandrine Isheja ahatanye mu cyiciro cy’umuyobozi w’ibirori mwiza mu bagore “People’s Choice Female Event Host / Mc.

The Ben ahatanye mu cyiciro cya EAEA Best East Africa Collabo Hit Song “Why” yakoranye na Diamond Platnumz.

Meddy ahatanye mu byiciro birimo EAEA Best Live-Band Performance Act na EAEA Best Burundi Hit Song “Beautiful” yakoranye na Sat-B.

Julien BMJIZZO ahatanye mu cyiciro cy’ukora neza amashusho EAEA Best Hit Video Director.

Umukinnyi wa filime Ncuti Gatwa ahatanye mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime mwiza “EAEA Best Movie Actor.

Ariel Wayz ahatanye mu cyiciro cy’umuhanzi mushya mwiza “EAEA Discovery Of The Year- Female.

Dj Pius ahatanye mu cyiciro cy’uvanga imiziki neza mu bagabo “EAEA Best Male Dj/Vj.

Dj Briane ahatanye mu cyiciro cy’uvanga imiziki neza mu bagore “EAEA Female Dj/ Vj.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO