Ibyo wamenya ku mwami Mswati III ufite abagore 15, buri mwaka batoranya umukobwa mushya w’isugi wo kumubera umugore.

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Eswatini yahoze yitwa Swaziland ni cyo gihugu muri Afurika kikigira amahame ya cyami, aho umwami wacyo, Mswati III, ari we ufata ahanini imyanzuro ikomeye mu gihugu. Ni na bwo bwami bumaze imyaka myinshi muri iki kinyejana.

Eswatini ni igihugu cyahoze gikolonizwa n’Abongereza, aho usanga imibereho yabo ya buri munsi ntaho ijya gutanira n’iy’Abongereza. Urugero nko gufata icyayi nyuma y’ifunguro rya kumanywa.

Umwami mswati III afite abagore 15 n’ubwo Leta imugenera abagore babiri gusa

Mu mwaka wa 2018 ni bwo Umwami Mswati III yagihinduriye izina kubera ko Swaziland yajyaga kuvugika ka Switzerland (u Busuwisi), igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi. Gusa ni ingingo itaravuzweho rumwe n’abantu.

Mswati III yavutse tariki ya 19 Mata 1969, ubu afite imyaka 54. Ni we uhagarariye umuryango w’i Bwami. Se umubyara yitwa umwami Sobhuza II .

Byagenze ute ngo arongore abagore 15?

Umwami mswati III afite abagore 15 n’ubwo Leta imugenera abagore babiri gusa. Buri mwaka haba ibirori bidasanzwe mu gihugu, ari nabyo umwami arongora umugore mushya.

Ubusanzwe kugira ngo ahitemo abagore, haba ibirori ibwami aho abakobwa biyerekana mu mbyino bakabyinira i Bwami mu birori biba birimo abashyitsi benshi baba babyitabiriye.

Aba bakobwa baba bafite ibyuma mu biganza byabo nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko bakiri amasugi, uretse ibyo kandi abo bakobwa nta kintu baba bambaye gitwikira amabere yabo byakabaye biyarinda kugaragara ku karubanda.

Ibi ni ibintu bisanzwe mu muco wabo, kabone n’iyo bamwe mu bagore baho bagiye iburayi cyangwa ahandi, iyo bagarutse baba baziko bagomba kwambara batyo hejuru nta kantu kahatwikiriye.

Muri aba bakobwa baba batararongorwa, muri uko kubyina biyerekana ni ho umwami aba agomba guhitamo umugore mushya. Biba bishoboka ko mu baba babyitabiriye, ashobora kubura n’umwe ahitamo.

Eswatini ni igihugu gituwe n’abaturage 1.180.00, ni cyo gihugu gifite abaturage benshi bafite ubwandu bw’gakoko gatera SIDA kuko abagera kuri 27% banduye.

Kimwe cya kabiri (1/2) cy’abari munsi y’imyaka 20, bafite virusi itera SIDA. Ibi bikaba biterwa ahanini n’umuco wabo witwa “Swazi” ubabuza gukoresha uburyo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Kugera ubu umwami Mswati III amaze gutandukana n’abagore 3, akaba amaze kubyara abana 30.

Mswati III yavutse tariki ya 19 Mata 1969, ubu afite imyaka 54.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO