Abana b’imyaka 13 b’Abanyarwanda begukanye igikombe cy’isi mu Bufaransa bakiriwe bidasanzwe(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA,AMATAPI N'AMAKARO (Duhamagare cg Utwandikire kuri 0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abana b’Abanyarwanda b’ikipe y’irerero rya Paris Saint Germain begukanye igikombe cy’Isi cy’amarerero y’iyi kipe yo mu Bufaransa, bageze i Huye aho basanzwe baba n’imiryango yabo, bakirwa gitwari ndetse banahabwa ikaze na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Aba bana b’ikipe y’abatarengeje imyaka 13 begukanye igikombe cy’Isi cy’amarerero ya Paris Saint Germain [PSG Academy World Cup], bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gicurasi 2022.

Byari ibyishimo bidasanzwe mu mihanda y’i Huye

Ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, na bwo bakiranywe ubwuzu bwinshi dore ko bamwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo n’Umunyamabanga Mukuru, Muhire Henry Brulart bari baje kubakira.

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022, berecyeje i Huye mu Ntara y’Amajyepfo aho basanzwe babana n’imiryango yabo ndetse banakurikiranira amasomo y’umupira w’amaguru.

Ubwo bageraga mu Mujyi wa Huye, basanze imbaga y’abaturage baje kubakira, bakora akarasisi, bakomerwa amashyi bavugirizwa n’impundu ku bw’ishema bahesheje Akarere kabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Aba bana banakiriwe n’ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage, banakiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’umutekano muri iyi Ntara.

Aba bayobozi baganirije aba bana, babashimiye iki gikorwa cy’ubutwari bakoze bakaba batahanye Igikombe cy’Isi, ndetse banibutsa ababyeyi babo ko bakwiye gukomeza kubashyigikira no kubaba hafi muri uru rugendo rwo kugana ku gukina umupira w’amaguru bya kinyamwuga.

Aba bana banakiriwe n’ababyeyi babo ndetse n’abandi baturage, banakiriwe n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : [email protected]
SHARE

IGITEKEREZO