UMUSHUMBA WA KILIZIYA GATOLIKA PAPA FRANSIS YASOMYE UMURWAYI W’IBIBEMBE (REBA AMAFOTO)

Filed under: AMAFOTO,AMAKURU,IBINDI WASOMA,Mu MAHANGA |

 Kuwa gatatu taliki 6 ugushyingo  Papa Francis yatunguye abantu benshi ubwo yari  amaze kubonana n’imbaga y’abakristu ku butaka butagatifu bwa Kiliziya ya Mutagatifu Petero i Vatican, Papa yatunguye abakiristu maze asoma umugabo warembejwe n’ibibembe kandi umuryango we waramuhaye akato.

PAPA

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru CNN.com, imbaga y’abakristu bamaze kubona ko Papa Francis atigeze anena cyangwa ngo ahe akato uyu murwayi w’ibibembe nk’uko bamwe mu basanzwe bamubona bahita bamuhungira kure benshi mu bakristu gaturika bari kumusabira umugisha ku Mana kuko ibyo yakoze ari igitangaza gikomeye kuri bo.

pope

Abakristu bari bateraniye imbere ya Kiliziya ya mutagatifu Petero batangajwe no kubona umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi adaterwa isesemi n’ibisebe biri ku mubiri w’uyu mugabo warembejwe n’ibibembe mu gihe mu muryango we no mu baturanyi benshi bamuhaye akato kubera ubu burwayi bwe budapfa gukira.

Papa amaze kubona uyu murwayi yamufashe mu maboko aramuhobera arangije aramusoma maze amavugiraho amasengesho iminota mike amuhobeye. Abantu barwaye ubu burwayi ahenshi bahabwa akato ariko Papa we yerekanye ko ari umushumba w’intama zose

PAP1

Uburwayi bw’ibibembe uyu mugabo arwaye akenshi umuntu bufashe ntibuvurwa ngo bukire ahubwo usanga uko bugenda bukura bumukururiye izindi ndwara nko gupfa amatwi, ubuhumyi, kurwara rubagimapnde, kugira ibibazo byo mu mutwe.

PAPA2

Aya mafoto yahise akwirakwizwa kumbuga nkoranya maba nka Twitter  na Facebook, Abantu benshi ku rubuga rwa twitter bagaragajeko bashimishijwe n’igikorwa Papa yakoze

Kanda hano ukomeze udukurikirane kuri facebook yacu maze uhite Ukora Like

 

Kagiraneza Erneste

779 total views, 1 views today

Tanga Igitekerezo cyawe Kuri Iyinkuru

comments

IBITEKEREZO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You may use these HTML tags and attributes: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>